in

Umukinnyi wa Kiyovu Sports ati:aho kugirango Rayon Sports idutsinde twatsindwa na Gicumbi Fc.

Umukinnyi wa Kiyovu Sports ukina kuruhande rw’iburyo mu bakina bugarira Serumogo Ally Omar wagize uruhari rukomeye mu bitego biriri Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports dore ko yatanze umupira uvamo igitego ubwo Kiyovu Sports yatsindana Rayon Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Made in Rwanda nyuma y’umukino yagize icyo atangaza maze azamura amarangamutima y’abayovu sports ariko ababaza ayabareyo.

Serumogo Ally yabazwaga ibanga bakoresheje kugirango batsinde ekipe ya Rayon Sports Serumogo ati: nubwo bafite abatoza badutoje Rayon Sports ayo kugirango idutsinde twatsindwa na Gicumbi Fc.

Serumogo Ally uzwi gukina asatira kurusha gukina yigarurira nyuma yo gutangaza ayo magambo yakomeje kwigarurira amarangamutima y’abafana ba Kiyovu Sports.

Ni mu gihe kandi Kiyovu Sports yamaze kwigarurira Rayon Sports dore ko mu mikino itandatu iheruka Kiyovu Sports yayitsinze Rayon Sports yose.

Serumogo usibye kuba ari kwitwara neza muri ekipe ya Kiyovu Sports akomeje no kwitwara neza muri ekipe y’igihugu dore ubungubu yamaze gufata umwanya ubanzamo nyuma yigihe kirekire Fitina Omborenga yaramaze yarawigaruriye.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kanyombya na Vava Dore Imbogo umuriro watse, Vava yavuze ko atari isugi

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ntibari kuvuga rumwe kubera impamvu ikomeye