in

Umukinnyi wa filime Oprah yagaraye ari kumwe na mama wa nyakwigendera Katauti ndetse n’umwana wabo babyaranye

Oprah wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti yagaragaye ari kumwe na nyirabukwe ndetse n’umwana yabyaranye na Katauti.

Uyu mugore usanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na mama wa Katauti wahoze ari umugabo ndetse n’umwana wabo w’umuhungu.

Nyakwigendera Katauti yashakanye n’uyu mugore we mu mwaka wa 2008 baza gutandukana muri 2013. Batandukanye bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu witwa Krish Ndikumana.

Muri 2017 nibwo Katauti yitabye Imana aho yapfuye yari ari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports.

Kugeza ubu Irene Uwoya uzwi nka Oprah aba muri Tanzania n’umwana we w’umuhungu mu gihe mama wa Katauti yibera mu Burundi.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakurukaazi Tidjara Kabendera yatangaje icyo yakora umugabo we amukubise (video)

Miss Muyango yavuze akaga yari agiye guhura nako ubwo umukobwa yari agiye kumukubita amuziza Kimenyi (video)