in

Umukinnyi wa filime Arnold Schwarzenegger uzwi nka ‘Commando’ yakoze impanuka ikomeye Imana iratabara

Umukinnyi wa filime Arnold Schwarzenegger wamenyekanye ku izina ‘Commando’ yakoze impanuka ikomeye y’imodoka, gusa ariko ntacyo yabaye uretse uwo yagonze wakomeretse.

Arnold yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Yukon SUV ubwo yagonganaga n’imodoka yo mu bwoko bwa Prius itukura ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Imodoka ya Arnold Schwarzenegger yuriye iyo yindi byagonganye, irayihombanya uwari uyitwaye yavuyemo yakomeretse cyane.

Umwe mu babibonye avuga ko byari ubusazi … byasaga nkaho ari filime, impanuka yari ikomeye cyane.

Umugore wari utwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa Prius yarakomeretse, ava amaraso menshi mu mutwe ahita ajyanwa kwa muganga.

Arnold Schwarzenegger we ntacyo yabaye ahubwo yahangayikishijwe cyane n’umugore yagonze nk’uko bitangazwa na TMZ.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Urukundo sibya mirenge ‘ Iyi couple yakwigisha benshi ko urukundo nyakuri ruhari

I Kigali: Rutambi yazengurutse imihanda agenda abaza abantu ko bamuzi | Umva uko bamusubije