in

Umukinnyi wa basketball ukomeye ku isi Forbes Bryn yatawe muri yombi

Umukinnyi wa basketball ukomeye ku isi Forbes Bryn  wanyuze mu makipe atandukanye kandi akomeye ku isi arimo Cleveland State , Michigan State  nyuma akaza no kwerekeza muri San Antonio Spurs yatawe muri yombi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko Forbes Bryn yatawe muri yombi  mu rucyerera rwo kuwa gatatu hagana saa kumi n’imwe ,mu mujyi wa  San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe za America azize gukubita agakomeretsa mu maso umukobwa bakunda inshuro irenze imwe .

Uyu musore bivugwa ko yatawe muri yombi nyuma y’uko uyu mukobwa bakundana agiye kumurega ,ndetse akanerekana ibimenyetso byaho umusore yamukubitiye nyuma y’ubwumvikane bucye bari  bagiranye bugatuma umusore amukubita akamukomeretsa .

Forbes Bryn w’imyaka 29 n’abana 2 kugeza kuri ubu akaba akiri mu maboko ya polisi

Forbes Bryn yatawe muri yombi
Forbes Bryn yatawe muri yombi

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Georgina Rodriguez yahishuye ikintu Cristiano Ronaldo atajya amukorera mu rugo nubwo amufata nk’umugabo wa mbere ku isi

Kigali: Hari ruhurura yambuka umugabo igasiba undi dore ko kuyambuka bisaba kwitendeka ku migozi -Videwo