in

Umukinnyi wa APR FC yatakambiye umutoza amusaba kuzamukinisha ku munsi wejo akamwereka ubushobozi afite ku mukino ukomeye

Umukinnyi wa APR FC yatakambiye umutoza amusaba kuzamukinisha ku munsi wejo akamwereka ubushobozi afite ku mukino ukomeye

Kuri uyu wa gatandatu, rurambikana hagati y’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC mu mukino utoroshye wakaniwe n’abatoza b’amakipe yombi bagiye gutoza uyu mukino wa mbere mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Aya makipe yombi abatoza bamaze igihe kigera ku cyumweru baganiriza abakinnyi, babumvisha uburyo gutsinda uyu mukino bizagira kinini bibafasha muri uyu mwaka w’imikino ari nako bagenda bagerageza kubigisha amayeri agomba kubafasha gutwara iki gikombe.

Mu myitozo ikipe ya APR FC yakoze ku munsi wejo hashize ibanziriza iya nyuma irakorwa uyu munsi, rutahizamu wari umaze iminsi atameze neza Sharaf Eldin Shaiboub yisabiye umutoza ko azamwizera akamukinisha kuko ngo ameze neza ndetse azatanga n’ibishoboka byose kugirango uyu mukino bazabone intsinzi.

Uyu mukino uteganyijwe Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ariko Sitade izaba yafunguwe hakiri kare. Umukino uzabera kuri Sitade ya Kigali Pelé, ikipe izatsinda izegukana Milliyoni 10.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ariko ubwo ushatse umugabo w’umuhinzi wabigenza ute n’ibyo birenge nk’iby’uruhinja! Umunyarwenya Judy bamuremeyeho isoko kubera amafoto yashyize hanze -AMAFOTO

Umutoza wa APR FC yemeje ko umukinnyi w’umunyamahanga bari basigaye bagenderaho ko ashobora kutazakina umukino wa Rayon Sports