in

Umukinnyi wa APR FC yaguze inzu ya miliyoni 45

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya APR FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Ishimwe Jean Pierre yaguze inzu ya miliyoni 45 z’Amanyarwanda.

Muri uku kwezi k’Ukwakira 2022, nibwo Ishimwe Jean Pierre yaguze inzu iherereye mu Karere ka Bugesera mu ntara y’i Burasirazuba.

Amakuru yizewe YEGOB yahawe n’inshuti magara za Ishimwe Jean Pierre, ni uko Ishimwe Jean Pierre yabaye yishyuye miliyoni 35 z’Amanyarwanda asigaramo miliyoni 10, aho bumvikanye ko ayo yasigayemo azayishyura bitarenze mu mezi abiri ari imbere.

Ishimwe Jean Pierre ni umwe mu bazamu bari kuzamukana impano idashidikanywaho muri ruhago Nyarwanda we na mugenzi we Ntwari Fiacre ukinira AS Kigali na Hakizimana Adolphe ukinira Rayon Sports.

Kuva mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 nibwo Ishimwe Jean Pierre yatangiye gufatisha umwanya wo kubanza mu kibuga, aho yatangiye kugirirwa icyizere cyo kubanzamo nyuma y’amakosa menshi Ndayisenga Rwabugiri Umar yakoze bikaza no kumuviramo kurekurwa ubwo amasezerano ye yari arangiye.

Kuva umwaka w’imikino wa 2022-2023 watangira Ishimwe Jean Pierre ntabwo ari mu bihe byiza ndetse yatangiye kwicazwa na Mutabaruka Alexandre wari umuzamu wa gatatu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rosine Bazongere yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza ibibero bye

Videwo:Killaman na Nyambo bashyize iby’urukundo hasi baranigana Irene arahagoboka