Umukinnyi wa APR FC yabwiwe n’umwungiriza wa Adil ko azavamo umutoza w’igihangange

Umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC witwa Ben Moussa Abdesstar yashimiye Kapiteni Manishimwe Djabel amubwira ko azavamo umutoza w’igihangange mu gihe kiri imbere.

Uyu mutoza umaze amezi abiri gusa mu ikipe ya APR FC, kuva yagera mu Rwanda yakunze uburyo Manishimwe Djabel ayobora bagenzi be haba mu kibuga no mu rwambariro.

Amakuru twahawe n’umwe mu bakinnyi ba APR FC ni uko nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo US Monastir FC igitego 1-0, umutoza Ben Moussa Abdesstar yabwiye abakinnyi bose ko n’ubwo Manishimwe Djabel atakinnye ariko ko hari inama yagiriye abatoza kandi zatanze umusaruro.

Nta gihindutse Manishimwe Djabel azabanza mu kibuga mu mukino wo kwishyura uzabera mu gihugu cya Tunisia mu mpera z’iki cyumweru.