Kigali: amafaranga ibihumbi bibiri yatumye benshi baba abatinganyi

Benshi mu rubyiruko rutuye mu mujyi wa Kigali rukomeje kuvuga ko ruri kubeshya ko ruryamana n’abo bahuje igitsina mu rwego rwo kubona amafaranga ibihumbi 2 ahabwa abaryamana bahuje igitsina.

Abiganjemo urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, bemeza ko bitewe n’ubushomeri no gushaka indonke, hari igihe biba ngombwa ko babeshya ko bari mu bakundana n’abo bahuje ibitsina kugira ngo bahabwe ariya mafaranga n’iriya mishinga ibafasha.

Ibi bituma iyo buri gihe habaye igikorwa cyo gupima virusi itera Sida cyangwa kureba uko ubuzima bw’abakundana bahuje ibitsina buhagaze, hari abaturage batari bake babyitabira kugira ngo bahabwe ayo mafaranga aba ari hagati ya 2000 Frw na 3000 Frw.

Aba bemeza ko ntacyo amafaranga atakoresha umuntu ndetse bakavuga ko ikingenzi ari uko bayabona.

Bakomeje bavuga ko bagenda bazi ibibazo barababaza kuburyo batabavumbura, bavuga ko Kandi uretse amafaranga banaba udukingirizo natwo bakatugurisha.