in

Umukinnyi wa APR FC nyuma yumujinya amaze iminsi aterwa n’umutoza yasabye ubuyobozi ko bwamutiza mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda

Biragoye ko bamwohereza yo! Umukinnyi wa APR FC nyuma yumujinya amaze iminsi aterwa n’umutoza yasabye ubuyobozi ko bwamutiza mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Bizimana Yanick yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwamurekura akigira mu ikipe ya Mukura Victory Sports bitewe ni uko nta mwanya ahabwa na Thierry Froger utoza iyi kipe.

Uyu mukinnyi umwaka ushize niwe wari uyoboye ubusatirizi bw’ikipe ya APR FC ndetse anasoza ari we ufite ibitego byinshi muri iyi kipe birenga 8 ariko kugeza ubu umutoza mushya wa APR FC Thierry Froger yanze kumugirira icyizere ngo amuhereze umwanya.

Uyu rutahizamu ubona abahabwa amahirwe yo gukina ntakintu bamurusha, twamenya amakuru ko yasabye ubuyobozi ko yatsizwa muri Mukura Victory Sports akajyayo kwigaragaza kugirango yongere abone indi kipe Kandi ikomeye.

Mukura Victory Sports isanzwe ifitanye ubushuti na APR FC dushobora kubona na Bizimana Yanick ayerekejemo dore ko hari n’abandi batijweyo mu myaka ishize barimo na Imanishimwe Djabel ndetse ahita anagira amahirwe yerekeza hanze y’u Rwanda.

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ukora umwuga w’uburaya yakoze agashya ahereza Bonane abagabo bose bamubereye abakiriya 2023 maze hitabazwa Police kugirango igikorwa kigende neza

Cristiano Ronaldo yatunguye Mama we amuha impano y’ingurukabutaka