in

Umukinnyi wa APR FC ntiyumva ukuntu abafana batarimo kubona ubushobozi bwa Thierry Froger urimo gutoza iyi kipe kandi bo babona azabageza ku nzozi zabo

Umukinnyi wa APR FC ntiyumva ukuntu abafana batarimo kubona ubushobozi bwa Thierry Froger urimo gutoza iyi kipe kandi bo babona azabageza ku nzozi zabo

Ruboneka Jean Bosco ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC yatangaje ko abakinnyi b’abanyamahanga barimo kugira akamaro kanini muri iyi kipe ku buryo bizatanga umusaruro.

Yagize Ati ” Hari ikintu kinini bari kudufasha twe nk’abanyarwanda, yaba ari mu mutwe yaba ari mu kibuga hari ikintu kinini barimo kugenda badufasha, bagiye bafite impano zitandukanye, ubunararibonye butandukanye rero barabiduhaye tubihuriza hamwe nibyo birimo kudufasha.”

Agaruka ku mutoza Umufaransa utoza iyi kipe, Thierry Froger bamwe bashidikanya imitoreze ye bitewe n’uko akinisha ikipe, Bosco yavuze ko ari umutoza mwiza ahubwo ari ikibazo cy’igihe abantu bazabyibonera.

Yagize Ati “ni umutoza mwiza ni uko abafana bashaka iby’ako kanya kandi ni byo, ariko mu gihe kizaza bazabona ko ari umutoza mwiza kuko ni umutoza mwiza. ”

Umutoza Thierry Froger ntabwo arimo kwishimirwa n’abafana kugeza ubu kubera imipangire y’ikipe ndetse ni uko akina arimo ukabona ko mu minota ya nyuma arimo kurushwa cyane n’ikipe bari kuba bahanganye.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri ba barwayi b’i Bugesera basanzwe mu rugo rw’umuvuzi gakondo wabavuraga yabaziritse amaguru n’amaboko

Prince Kid yabuze? RIB/RCS ntabwo bazi aho Prince Kid wakatiwe imyaka 5 muri gereza aherereye