in

Umukinnyi wa APR FC ashobora kwirukanwa bwa mbere

Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2023, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwagiranye inama n’abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bayobozi Bose b’iyi kipe, iyi nama yari iyobowe na Lt.Gen Mubarakh Muganga yibutsa abakinnyi inshingano zabo.

Uyu muyobozi yaje no kuntenga bamwe mu bakinnyi batandukanye ababaza icyo babaye ndetse ko bakomeje kubasunikira ku kudakomeza kwizera ko bashoboye kandi bishobora gutuma bafata umwanzuro wo kubiruka.

Mu bakinnyi batandukanye uyu muyobozi yantenze harimo na Manishimwe Djabel kubera gusubira inyuma cyane kandi umwaka ushize yari umukinnyi mwiza kandi ufasha ikipe ya APR FC mu gutsinda imikino imwe n’imwe ariko kugeza ubu no kubona umwanya wo gukina biragoranye cyane.

Ibi uyu muyobozi yakoze, umutoza w’iyi kipe Ben Moussa amakuru YEGOB twamenye ni uko nawe ahora abibwira uyu mukinnyi yibaza icyo yabaye kugirango asubire inyuma bigeze Aho kandi ari we yizereraga cyane ubwo yafataga ikipe ya APR FC asimbuye Adil Mohamed. Twamenye ko uyu mukinnyi atisubiyeho ashobora kuzasezererwa mu bandi.

Harabura imikino igera kuri 4 gusa kugirango Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ibe igeze ku musozo, Ikipe ya APR FC niyo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu n’amanota 53 inganya na Kiyovu Sports zikaba zirusha amanota 4 ikipe ya Rayon Sports.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agiye kuzajya ayoza igitiyo: Umusifuzi Samuel Uwikunda agiye kuzajya ahembwa akayabo k’amafaranga 

Munyakazi Sadate ukubutse mu umutambagiro mutagatifu i Makka, yasengeye u Rwanda mu budasanzwe