in

Umukinnyi umwe ukomeye muri 4 batajyanye na APR FC i Huye niwe utamanuwe mu Intare FC

Ku munis w’ejo hashize nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko isize abakinnyi 4 mu gihe iyi kipe yari igiye mu mwiherero I Huye kwitegura US Monastir.

Abo bakinnyi barimo Ishimwe Anicet, Byiringiro Lague, Nizeyimana Djuma ndetse na Nsengiyumva Ir’shad. Aba bakinnyi bose ntabwo bari kumwe n’abandi bakinnyi mu karera ka Huye.

Amakuru YEGOB yamenye nuko aba bakinnyi bose boherejwe mu Intare FC usibye umukinnyi witwa Ishimwe Anicet.

Ishimwe Anicet, impamvu ikomeye yatumye atajyana n’abandi kwitegura US Monastir nuko we afite ikibazo k’imvune ikomeye ariyo yatumye atajyana n’abandi.

Umukino wa APR FC na US Monastir uri kuri uyu wa gatandatu tariki 10 nzeri 2022. US Monastir biteganyijweko iragera mu Rwanda uyu munsi mu masaha y’ikigoroba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye amafaranga menshi ubuyobozi bwa APR FC bwategeye umukinnyi uzinjiza igitego mu izamu rya US Monastir

“Uracyatwika” Shaddy Boo yongeye kwerekwa urukundo rudasanzwe nyuma yo kugaragaza uburanga bwe