in

Hamenyekanye amafaranga menshi ubuyobozi bwa APR FC bwategeye umukinnyi uzinjiza igitego mu izamu rya US Monastir

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwiteguye kuzahemba akayabo abakinnyi bayo nibabasha gusezerera ikipe ya US Monastir FC yo mu gihugu cya Tunisia.

Hashize imyaka irenga itatu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irwana no kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika nk’uko Rayon Sports yabikoze mu mwaka wa 2018 ubwo yageraga muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Kuri iyi nshuro ubuyobozi bwa APR FC bwijeje abakinyi ko nibatsinda US Monastir FC bazahembwa bishimishije, amakuru akaba avuga ko agahimbazamusyi ko gutsinda uyu mukino buri mukinnyi ashobora kuzahabwa arenga ibihumbi 500 by’Amanyarwanda.

Umukinnyi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu uzabasha gutsinda igitego mu izamu rya US Monastir biravugwa ko azahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni ebyiri z’Amanyarwanda.

Mu bakinnyi bazacakirana na US Monastir mu mukino ubanza uzabera kuri Stade mpuzamahanga y’i Huye ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, ntabwo barimo Byiringiro Lague, Ishimwe Annicet, Nsengiyumva Ir’Shad na Nizeyimana Djuma.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwirukanwa kwa Thomas Tuchel, abatoza 2 bakomeye ku isi nibo batangiye kuganirizwa

Umukinnyi umwe ukomeye muri 4 batajyanye na APR FC i Huye niwe utamanuwe mu Intare FC