Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 10 nzeri 2022, Umuzamu w’ikipe ya Cadiz CF yafashije umufana wari wafashwe n’umutima benshi bibakora kumutima.
Jeremias Redesma ubwo ikipe ye ya Cadiz CF yakinaga na FC Barcelona ku munsi wo kuwa gatandatu, umufana yaje kugira ikibazo cy’umutima binaba ngombwa ko umukino uhagarara igihe kingana n’isaha, gusa icyateye benshi imbamutima ni ibintu uyu muzamu yakoreye uyu mufana wari muri Sitade.
Uyu muzamu nyuma yo kubona ko umufana agize iki kibazo yahise yirukanka ajya mu rwambariro azana ibikoresho bimwe na bimwe abaganga bashobora gukoresha kugirango bahe ubutabzi bw’ibanze uyu mufana.
Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru bakozwe ku mutima cyane nibi bintu uyu muzamu ukomoka mu gihugu cya Argentine yakoreye uyu mufana.
Uyu mukino wabereyemo iki gikorwa cyubutwari uyu muzamu yakoze, warangiye ikipe ya FC Barcelona itsinze ibitego 4-0, byatsinzwe na Frenkie De Jong, Robert Lewandowski, Ansu Fati ndetse na Ousmane Dembélé