in

Umukinnyi ukomeye w’umwongereza yishimiye imyambarire y’abanyarwandakazi (Ifoto)

Umukinnyi w’icyamamare mu bwongereza mu mikino yo gutwara imodoka formula 1, Lewis Hamilton, amaze ibyumweru bibiri ku butaka akomokaho bwa Afurika. Mu bihugu yasuye harimo n’u Rwanda aho yageze muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

yagiye kuri instagram ye yandikaho ko yishimiye gusura u Rwanda ndetse ikirenze ni ukuntu yasanze abanyarwanda bambara bikaba byaramutunguye.

Ati “Nagiriye amatsiko imyambaro yabo mbasaba kwifotozanya na bo. Amabara yayo n’uburyo bajyanishije byari byiza cyane, ikirenze kwari ukubegera.”

akomeza agira ati

“Ibi byumweru bibiri sinshidikanya ko ari byo nagiriyemo umunezero udasanzwe mu buzima bwanjye. Si ndi uwo nari ndi we mbere yo gusura hariya hantu, uburanga n’amahoro nahaboneye byaranyuzuye kandi bimpindura mushya.”

“Kuri uyu munsi, ndiyumvamo ibisekuruza byanjye ndetse no kuba umunyembaraga. Ndashimira u Rwanda, Namibia, Tanzania na Kenya.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“PK Yanga yitaga Pipi burya bari inshuti cyane” Godwin avuze ibyo bamwe batari bazi

Apr Fc yari yahatswe na Musanze Fc icyuye amanota atatu (Amafoto)