Apr Fc yari yahatswe na Musanze Fc icyuye amanota atatu (Amafoto)

Apr Fc icyuye amanota atatu bigoranye imbere ya Musanze Fc yari yaje yariye karungu kuri uyu mukino wakinwe ku itara.

Apr Fc itsinze Musanze Fc ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wa mbere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Kuri uyu munsi nibwo hakinwe imikino atangira shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, Apr Fc yari yakire Musanze Fc mu mukino wakinwe ku itara.

Musanze Fc niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Peter Aglebavor ku ishoto yateye ari inyuma y’urubuga rw’umuzamu.

Apr Fc yaje kwishyura icyo gitego ndetse irenzaho n’icyintsinzi cyaje habura iminota 3 ngo umukino urangire. Ibyo bitego bya Apr byatsinzwe na Mugunga Yves na Bizimana Yannick.