Umukinnyi ukomeye w’umunyarwanda ukina mu ikipe ikomeye i burayi yahamagawe nindi kipe nyuma yuko u Rwanda rwirangayeho

Umukinnyi ukomeye ukina mu kibuga hagati kumugabane w’iburayi Sunders Ngabo, u Rwanda rwirangayeho none yahamagawe na Denmark.

Uyu musore w’imyaka 18 bivugwako yaganirijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Dernmark yabatarengeje imyaka 19 nkuko bitangazwa n’abahamagara abakinnyi muri iki gihugu.

Uyu musore yakiniraga ikipe ikina icyiciro cya kabiri yitwa Lyngby Boldklub FC. Gusa uyu musore mu mikino aheruka gukinira iyi kipe ntagitego na kimwe yatsinze.

Ngabo yiyongeye kubandi bakinnyi bakomeye ikipe y’igihugu y’u Rwanda bivuga ko yaganirijwe bikaza kurangira nyuma banze kuza gukina bagakonira andi makipe.