in ,

Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports ntabwo azagaragara mu mukino na Kirehe F.C

Umukinnyi Yannick Mukunzi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports ntazagaragara mu mukino iyi kipe izahuramo na Kirehe FC ku wa Gatandatu taliki ya 28 Ukwakira 2017.

Uyu musore wagiriye imvune mu mukino batsinzwemo na Bugesera ndetse akava mu kibuga acumbagira,byamaze kwemezwa n’umutoza we Olivier Karekezi ko atazagaragara kuri uyu mukino.

Yagize ati “Twiteguye neza umukino wa Kirehe FC ndetse abakinnyi bose barahari uretse umukinnyi Yannick wababaye cyane ku mukino wa Bugesera FC.”

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugira ibibazo by’imvune nyuma y’aho mu mukino uheruka Kwizera Pierro atatangiye umukino kubera imvune yari afite ndetse na Mugisha Gilbert yavunikiye mu myitozo yo ku wa Gatatu.

Source: umuryango

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Cristiano Ronaldo ari mu myitozo n’abana be yatumye benshi bamufata nk’inyamaswa(yirebe hano)

Diamond Platinumz yatutswe aratokozwa kubera ikintu kidasanzwe yakorewe na Asinah ushinjwa kumukunda urwo atakunze Riderman