in

Umukinnyi ukomeye wa Manchester United inzoga zimutegetse kujya muri gereza y’abagore

Abakinnyi ni bamwe mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi, uretse kuba bakina mu kibuga bagatsinda ibitego benshi bakaryoherwa ariko bagira n’ubundi buzima hanze y’ikibuga, bakora byinshi kugira ngo bishimishe aho hari abafata uwo mwanya bakigira kwica icyaka.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi 5 b’ibyamamare bagiye bakura inzoga mu icupa na yo ikabakura mu bagabo, bamwe bagiye babihanirwa bitewe n’ibyo yabategetse gukora.

Harry Maguire kapiteni wa Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, ni umwe mu bantu batamajwe na manyinya kugeza banabifungiwe.

Ntazibagirana muri Kanama 2020 ubwo yari mu Bugereki, yaje kunywa arasinda yisanga atangiye kurwana, yavugaga ko we yabitewe n’abantu baje bagasagarira mushiki we, gusa si ko polisi yabibonaga kuko uyu mugabo wari wahamije ka manyinya nk’uwiyahura nk’uko abamubonye babibwiye polisi, byaje kurangira atutse abashinzwe umutekano ndetse ngo yanagerageje gutanga ruswa kugira ngo bamurekure, gusa byaje kurangira bamufunze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Axel Rugangura amarinete ye igiciro cyayo cyatangaje benshi

Umuhanzikazi Ariel Wayz yasesekaye i Burundi yakirwa n’abanyamakuru benshi