Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Ishimwe Jean Pierre akomeje kugarukwaho cyane bitewe nuko benshi babonye ko yitwaye nabi mu mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yaraye inyagiwemo na Libya.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 itozwa na Yves RWASAMANZI nyuma yo guhura n’ibizane byinshi muri uru rugendo bakoze berekeza mu gihugu cya Libya batsinzwe basuzuguwe cyane n’iyi kipe ya Libya.
Uyu mukino wabaye mu ijoro rya cyeye, watangiye ku isaha ya saa Moya z’ijoro za hano mu Rwanda, utangira iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda yihagararaho ariko imbaraga ziza kwanga wabonaga ko Libya irimo kubarusha cyane biza no kuyihira umukino urangira ari ibitego 4-1.
Nyuma y’uyu mukino, umuzamu wa APR FC Ishimwe Jean Pierre niwe wagarutsweho cyane nyuma yo gutsindwa ibitego ubona ko ntakintu gihambaye yafashaga iyi kipe y’Amavubi mato.
Ishimwe Jean Pierre usanzwe afatira ikipe ya APR FC, icyateye benshi kumuvugaho ni uko yaraye yitwaye ndetse n’ibitego amaze gutsindwa mu mikino ibiri amaze gukina yikurikiranya. Uyu muzamu aheruka gutsindwa na US Monastir ibitego 3 ndetse ukongeraho n’ibi bitego yatsinzwe ejo hashize 4 byose bikaba ibitego 7. Abakurikirana umupira w’amaguru bemeza ko ari ibitego 8 bongeyeho nicyo banze cya US Monastir ku munota wanyuma.
Iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda uyu mukino wari umukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, undi wo kwishyura uzabera hano mu Rwanda tariki 27 nzeri 2022, ni kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.
Muri fake gusa