in

Umukinnyi ukomeye mu Rwanda yatereye ivu mu ngoro y’abami i nyanza

Umukinnyi ukomeye hano mu Rwanda uretse gutungura umukunzi we, yatunguye abantu ubwo yapfukamaga agasaba Redempta ko bazabana ahantu nka hariya hazitse amateka.

Kuba ntawari wakabikoze, ntibivuze ariko na none ko umuntu atabisaba ngo abyemererwe, gusa bitewe n’amateka ari kuri iyi Ngoro iri Nyanza, benshi bumvaga ko bidashoboka.

Mu kiganiro Kigeme yatanze, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’imyaka 5 bakundana.

Ati “Redampta nanjye twari tumaze imyaka igera muri 5 dukundana. ”

Icyo yamukundiye cyatumye yumva yazamubera mama w’abana be, ngo ni imico ye.

Ati ” ibyankuruye kuri we ni byinshi ariko icy’ingenzi cyatumye numva yazambera umugore, ni imico ye.”

Avuga ko guhitamo kumwambikira impeta mu Rukari i Bwami, imbere y’Inteko y’Umwami (Intebe y’Umwami), yabanje kuganira na we yumva ahantu akunda asanga ari ho.

Ati “twaricaye turaganira twungurana ibitekerezo, buri umwe avuga uko abyumva n’undi uko abyumva birangira nsanze ari ho akunda.”

Avuga ko kugira ngo bibere ku Ngoro y’Umwami ari igikorwa cyabahenze nubwo atifuza gutangaza amafaranga nyirizina cyatwaye, gusa ngo na none ari munsi y’ibihumbi 500.

Ati “nk’uko mubizi hari amafaranga wishyura kugira ngo usure hariya hantu, no kwifotoza si ubuntu, urumva byajemo amafaranga menshi. Igiciro ni kinshi ntabwo ndibugitangaze, byangoye ariko ndabikora, gusa ntabwo agera mu bihumbi 500.”

Ndizeye Innocent [Kigeme], ni umukinnyi wa Mukura VS akaba asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Mukura VS.

Source:Isimbi

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Semuhungu akomeje kuvugisha benshi kuri Twitter nyuma yo kubyinisha umubyimba (video)

Rutahizamu wa Apr Fc yerekanye umukunzi we ndetse anamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko