in

Umukinnyi uhetse Rayon Sports yabonye amahirwe yo kuzahamagarwa mu Amavubi

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Rayon Sports, Mucyo Didier ‘Junior’ afite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi nyuma yo kugaragaza ubuhanga budasanzwe ku mukino batsinzemo Rutsiro FC.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yari yagiye gutsindira Rutsiro FC i Rubavu ibitego bibiri ku busa.

Ibitego bibiri bya Rayon Sports byatsinzwe na ba rutahizamu Mpuzamahanga bakomoka muri Uganda ari bo Joachiam Ojera na Musa Esenu.

Muri uyu mukino Mucyo Didier ‘Junior’ yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere, ibi bikaba bije bikurikira ibyiza amaze iminsi akora bishimangira ko ari mu bihe byiza.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Mucyo Didier ‘Junior’ azahamagarwa mu Amavubi azacakirana na Benin mu kwezi gutaha.

Ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 42 aho irusha Kiyovu Sports ya kabiri inota rimwe gusa, umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi izaba yakiriye Etincelles FC.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Joachiam Ojera yahawe agahimbazamusyi karuta aka bagenzi be nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Rutsiro FC

Abanyarwandakazi nta mikino bafite! Umujejetafaranga Kate Bashabe yaciye ibintu nyuma yo kugaragara yikoreye agataro – VIDIO