in ,

Umukinnyi uherutse gufata Lionel Messi akibura yaje gutangaza amagambo ASEKEJE cyane yagendaga amuganiriza ngo amushuke arebe ko yamucika

Umukino FC Barcelone iheruka gukina muri La liga igatsinda ikipe ya Girona nayo iba mu ntara ya Catalogne 3-0 harimo ibitego 2 iyi kipe yitsinze ndetse n’igitego cya Luis Suarez,ikomeje kuvugisha abantu nyuma y’aho umukinnyi witwa Pableo Maffeo atangaje ukuntu Messi yagendaga amuganiriza hagati mu mukino.

 Messi Maffeo

Uyu musore w’imyaka 20 watijwe n’ikipe ya Manchester City muri iyi kipe ya Girona,yaje kugirirwa ikizere n’umutoza we cyo gufata ubutarekura Lionel Messi akaza kubishobora kandi yaje gutangariza abanyamakuru ati “Nubwo bitari byoroshye gufata Lionel Messi kuko bisaba imbaraga ndetse no kuguma kuri concentration kuko hagati mu mukino yagendaga anganiriza ambaza imyaka yanjye,ikipe yantije ndetse n’ibindi byinshi cyane ariko ni ikizere umutoza yangiriye ndamushimira.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo yuzuye ubwishongozi uwahoze ari umukunzi wa T.I yamubwiye arimo kugarukwaho na benshi

Meddy afatanyije na bagenzi be bagiye gukorera igikorwa k’intangarugero bamwe mu rubyiruko mu rwego rwo kubateza imbere (inkuru irambuye)