in ,

Meddy afatanyije na bagenzi be bagiye gukorera igikorwa k’intangarugero bamwe mu rubyiruko mu rwego rwo kubateza imbere (inkuru irambuye)

Umuhanzi  Meddy afatanyije n’inshuti ze Ishimwe Charles uba muri Leta zunze ubumwe za America, Umutesi Gentille uba mu Busuwisi na Paul uba mu Rwanda batangije umushinga wo gufasha urubyiruko ndetse n’abakuze bafite inzozi zo kuba ba rwiyemezamirimo ariko ubu badafite ubushobozi bwo kubigeraho.

Meddy asobanura uko uyu mushinga uteye.
Meddy asobanura uko uyu mushinga uteye

Uyu mushinga batangije bise “Empower Grow Accelerate (EGA) Connect” uzajya uhuza abashaka kuba ba rwiyemezamirimo badafite ubushobozi n’abashoramari bo mu Burayi na America bashobora gutera inkunga imishinga yabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Meddy yavuze ko ufite umushinga azajya awushyira ku rubuga rwa “www.EGAConnect.com”, hanyuma abashoramari bafite ubushobozi nibawukunda bawutere inkunga.

Meddy yavuze ko ubusanzwe we akunda cyane abantu bakunda gushakisha icyo bakora, bityo ngo ku giti cye nk’uwagize amahirwe yo kubona icyo yafasha urubyiruko rugenzi rwe rw’Abanyarwanda agiye kubikora biciye muri uyu mushinga ahuriyeho n’inshuti ze.

Meddy na bagenzi be mu kiganiro n'abanyamakuru.
Meddy na bagenzi be mu kiganiro n’abanyamakuru

Ngo bizeye ko bazaba ikiraro kizajya gihuza ba rwiyemezamirimo by’umwihariko b’urubyiruko ruba mu Rwanda no hanze yarwo, n’abashoramari bashobora kubafasha kugera ku ndoto zabo. Kandi ngo bizeye ko uyu mushinga uzafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

EGA Connect kandi ngo izajya yerekana mu buryo bwa ‘live’ inama n’ibirori bizajya bihuza abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kubasangiza ubumenyi n’ibitekerezo.

Meddy na bagenzi be ngo bizeye gutanga umusanzu wabo mu gufasha urubyiruko.
Meddy na bagenzi be ngo bizeye gutanga umusanzu wabo mu gufasha urubyiruko

Src: umuseke

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi uherutse gufata Lionel Messi akibura yaje gutangaza amagambo ASEKEJE cyane yagendaga amuganiriza ngo amushuke arebe ko yamucika

Aline