Umukinnyi wari witezweho kuzura rayon Sport ikaba yagaruka ku ruhando rw’amakipe ahatanira ibikombe dore ko kugitwara bisaba ubundi bushobozi bwisumbuye ku ubwa Rayon Sports, yabuze nyuma y’uko yari ategerejwe i Kigali bikarangira atahageze.
Ni umukinnyi ukomoka muri congo bikaba bivugwa ko yari kugera ku kibuga cy’indege kuri uyu wa 27 gusa ariko bikaza kurangira ataje ndetse atanahamagaye ngo avuge impamvu ye.
Uyu mukinnyi yari yarohererejwe itike y’indege ndetse n’andi mafaranga make yo gusigira umuryango we hanyuma akaba yari yitezweho kugera mu Rwanda none.
Rayon sports imaze kugira experience mu kurambagiza abakinnyi bakabatwara, yari yaririnze gutangaza imyirondoro y’uyu mukinnyi kugira ngo bitazongera bikayibaho gusa biza kurangira uyu mukinnyi ategeze mu Rwanda ivuga ko niba yarumvikanye n’indi kipe, agomba kubasubiza ibyo bamutanzeho byose cyangwa akaza agasinyira Rayon Sports.