Ibyabaye nyuma yuko Madederi wo muri Papa Sava yahawe imfunguzo z’imodoka n’umusore birarijije (video)

Clenia Dusenge wamamaye cyane ku izina rya Madederi yatunguwe cyane n’umusore wamuhaye imfunguzo z’imodoka arishima cyane ariko ibyishimo bye ntibyamaze akanya kanini kuko yaje gusanga imodoka yahawe atari iyo yari yiteze.

Nkuko videwo yagiye hanze binyujijwe ku rukuta rwa instagram rwa Madederi ibigaragaza, Madederi yishimiye cyane imfunguzo z’ imodoka yari amaze guhabwa n’umusore maze yiruka ajya hanze y’igipangu cy’inzu kureba aho imodoka yari iparitse ahasanga imodoka ishaje areba hirya no hino ngo arebe ko hari indi modoka yaba ihari arayibura. Umusore wari wamuhaye imfunguzo z’iyo modoka yahise asohoka hanze ngo arebe aho Madederi yagiye nuko amusanga hanze ahita amubwira ko imodoka yamuhaye ari iyari iparitse imbere ye ishaje maze Madederi arababara.

View this post on Instagram

A post shared by Madederi clenia (@dusenge_clenia)