in

Umusore yatemye murumuna we bapfa imitungo abonye ukuntu yamutemaguye agirango yapfuye, nawe ahita yiyahura none imitungo izasigaranwa n’uwo watemwe

Umusore w’imyaka 24 yatemye murumuna we nyuma yo gukimbirana bapfa imitungo y’iwabo, abonye ko yamukomerekeje cyane akeka ko yapfuye nawe ahita yimanika mu kagozi ahita apfa.

Ubwo uyu musore yamaraga gutemagura murumuna we, abaturage baje gutabara bahita bamujyana kwa muganga, nibwo uyu musore yagize ngo murumuna we yapfuye, ahita yimanika mu mugozi, bamusanga yapfuye.

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu musore yatinye ibihano yari kuzabwa kubera icyaha cyo kwica ku bushake.

Ibi byabereye mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke ku wa 07 Mutarama 2024.

Umuyobozi wa Karere ka Gakenke yemeje aya makuru ndetse avuga ko mu cyumweru ishize yari yabasuye abasaba kwirinda amakimbirane nkayo kuko yavamo kwicana.

Kugeza ubu uwakomerekejwe ari mu maboko y’abaganga yitabwaho kugira ngo avurwe ibikomere, mu gihe uwiyahuye nawe umurambo wajyanywe kwa muganga ngo harebwe neza icyaba cyamwishe, n’iperereza rikomeze ku byabaye.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi muri Gabon yabeshye ko yavutse Nyina amaze imyaka 5 apfuye none bigiye kumukoraho

Yaryamanye n’abagore 23 bamwitiranya na Lionel Messi