Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko usatira aciye mu mpande ntabwo yiteguye kuzabanza mu kibuga bitewe n’uko akirwaye mu muhogo.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, nibwo umutoza Haringingo Francis Christian yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 22 azakoresha ku mukino wa APR FC.
Mu bakinnyi yashyizemo barimo Paul Were Ooko mu gihe Moussa Camara we bamusize i Kigali bitewe n’uko yari amaze iminsi atitwara neza mu myitozo.
Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Paul Were Ooko yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko akirwaye mu muhogo, bikaba bivugwa ko atazashyirwa mu bakinnyi 18 bazakoreshwa ku mukino.
Nyuma y’uko Paul Were Ooko asa naho atiteguye kubanza mu kibuga, bisobanuye ko umusaruro abakunzi ba Rayon Sports bazaba bawiteguye ku bakinnyi b’Abanyamahanga batanu ari bo Essomba Leandre Willy Onana, Joachiam Ojera, Musa Esenu, Mbirizi Eric na Heritier Luvumbu Nzinga.
Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian iri ku mwanya wa kane n’amanota 33, mu gihe APR FC itozwa na Ben Moussa iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37.
Uyu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye ugatangira Saa Cyenda z’amanywa, Ruzindana Nsoro ni we uzaba ari umusifuzi wo hagati, mu gihe Ishimwe Didier na Maniragaba Valeri bazaba ari abasifuzi bo ku ruhande.