in

Umukinnyi ikipe ya APR FC yirengagije ikamugurisha akomeje gukumburwa na benshi kubera umupira yari azi kurusha abo iyi kipe yaguze

Umukinnyi ikipe ya APR FC yirengagije ikamugurisha akomeje gukumburwa na benshi kubera umupira yari azi kurusha abo iyi kipe yaguze

Ikipe ya APR FC imaze iminsi ititwara neza nyuma yo kugura abakinnyi b’abanyamahanga, abakunzi bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange bakomeje kugaragaza urukumbuzi bafitiye umukinnyi iyi kipe yagurishije.

APR FC ikigura abakinnyi b’abanyamahanga yakinnye umukino wa mbere wa gishuti n’ikipe ya Marine FC ibitego 3-1, nyuma yaho yaje gukina na Mukura Victory Sports ariko igaragaza ko igifite icyuho cyane mu kibuga hagati. Ibi byaje guhuhuka ubwo APR FC yatsindwaga yandagajwe na Rayon Sports.

Nyuma y’uyu mukino bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru cyane cyane abafana APR FC ntibarimo kwishimira ikipe yabo ndetse bamwe ntibatinye kugaragaza urukumbuzi bafitiye Mugisha Bonheur Casemiro wakiniraga ikipe ya APR FC mu kibuga hagati kugeza ubu batarabona ukina neza nkawe.

Mugisha Bonheur Casemiro aheruka kwerekeza mu gihugu cya Libya mu ikipe ya Al-Ahli Tripoli ndetse amaze iminsi arimo gukina amarushanwa ahuza amakipe y’Abarabu.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arabatoza ku kibi na cyiza! Umugore witwa Belyse yabaye umugore wa mbere ugiye gutoza ikipe yo mu kiciro cya mbere ari umutoza mukuru

Ni Mama wabo! Imyaka ya Isimbi Model wo muri Kigali Boss Babes ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga