in

Umukecuru yakubitiwe mu ruhame nyuma yo kumufata asambana n’umusore w’imyaka 18

Umugore w’imyaka 59 y’amavuko yakubitiwe mu ruhame inkoni 10 nyuma yo gufatwa asambana n’umusore w’imyaka 18.

Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda, mu Karere ka Bushenya, aho umugore witwa Kadesi Katsigeire w’imyaka 59 y’amavuko yafatwaga asambana n’uyu musore ukiri muto.

Uyu mugore yafashwe kuwa 15 Werurwe 2022, maze abaturage batari bacye bo mu gace atuyemo bafata icyemezo cyo kumuha igihano mu ruhame.

Bivugwa ko uyu mugore yafashwe n’abagore b’abaturanyi be bamusanze mu nzu ye ari kumwe n’uyu musore witwa Godfrey Musyotoore w’imyaka 18 y’amavuko bombi bambaye ubusa, kandi bamaze no gusambana.

Uyu mugore ndetse n’uyu musore bahise basaba imbabazi aba bagore ariko biba iby’ubusa ntibabumva.

Aba bombi bahise bajyanwa mu ruhame aho abaturage batari bacye bo muri aka gace bari bateraniye mu rwego rwo kubahana.

Umuyobozi w’aka gace aba bombi yahise abaha ibihano aho uwo musore yahawe gukubitwa inkoni enye anamwihanangiriza kutongera kwegera abagore bakuze.Mu gihe uyu mugore we yahawe amahitamo yo guhitamo gukora imirimo isimbura igihano cyangwa se agakubitwa inkoni 10. Atazuyaje Kadesi yahisemo gukubitwa izi nkoni.

Uyu muyobozi nyuma yo guha uyu mugore iki gihano yagize ati: “Katsigeire yahisemo ko tumukubita inkoni maze natwe dufata icyemezo cyo kumukubita inkoni 10 mu rwego rwo kuburira abandi bagore bakuze.”

Umwe mu bayobozi bo muri aka karere ka Bushenyi ibi byabereyemo yavuze ko ibyo aba baturage bakoze bitemewe n’amategeko ndetse ko bahannye aba bombi bakurukije amarangamutima yabo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwarutabura atangajeko yifuza kuyobora rayon sport : video

Udushya twaranze Miss Rwanda 2022