in

Umukecuru ukunze kugaragara kuri sitade ya Huye umufana ukomeye wa Mukura VS na Amavubi byinci kuri we

Umukecuru witwa Mukanemeye Madeleine ukunze kugaragara kuri sitade mpuzamahanga ya Huye afana ikipe ya Mikura VS ndetse ajya ana garagara iyo ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye.

Mukanemeye Madeleine yagize ati” Iyo Mukura yatsinze ndasusuruka, yatsirwa nka rwara nka remba, kweguka bikananira.” akomeza avuga ko batajya ba mwishyuza kuri sitade.

Uyu mukecuru utuye mu karere ka Huye imbere ya sitade ya Huye akomeza avuga ko amaze imyaka mirongo itanu afana ikipe ya Mukura VS mu byiza no mu bibi ayihora hafi.

Uyu mukecuru ngo burya yatangiye gukunda Mukura ku ngoma y’umwami Rudahigwa avugako kandi nawe akiri inkumi yigeze gukina umupira w’amaguru.

Mukanemeye akomeza avuga ko yigeze no gukubitwa ibiboko azira gufana ikipe ye ya Mukura VS akomeza avuga ko n’ubwo Mukura ijya itsindwa azakomeza kuyifana kugeza igihe azapfira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: coaster ikoze impanuka ikomeye

Bigoranye Judith wahoze ari umugore wa safi Madiba ahishuye indirimbo ye akunda nubwo batakiri kumwe