Kuri uyu Gatatu tariki 17 Mata 2024, Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo rigira riti “Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda.
Ibyo bireba:
. Umuntu ku giti cye;
. Abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ‘chantier’, ibirombe n’ahandi;
Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.”
Bongeyeho ati” Imodoka zitwaye ibitaka cyangwa ibindi bishobora kwanduza umuhanda, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikirinda ko bimeneka mu muhanda.
N.B: Abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.”
Nyuma yiri tangazo, abagenda mu mihanda itarimo kaburimbo, bakomeje kwibaza uko bazajya babyitaramo bava muri iyo mihanda binjira muri Kaburimbo kuko baba banduye kubera ibyondo.