Umujura wari umaze igihe kirekire yarazengereje abaturage abiba utwabo,aho yabanzaga kubabeshya ko ari umuzimu ,kuri ubu yatawe muri yombi.
Uyu musore ukomoka muri Zimbabwe, yari yaraguze umwambaro w’amabara y’umweru n’umukara, uyu mwambaro yabaga yipfutse hose ndetse n’umutwe we utagaragara, ku mutwe hashushanyije agahanga kameze nk’akumuntu wapfuye.
Mugihugu cya Zimbabwe hafashwe umusore wari umaze iminsi atera ubwoba abaturage ndetse akagerekaho no kubiba yihinduye umuzimu.
Uyu mwambaro uteye nk’igisarubeti uyu musore yibishaga hasi naho umanuka ku maguru yashushanyijeho ibishushanyo bigaragaza amaguru y’umuntu wapfuye, kuburyo akugezeho utiteguye neza ngo ushishoze yagukanga ukibaza icyo kintu icyo aricyo.
Yajyaga mu ngo z’abantu maze umukubise amaso wese agahita akizwa n’amaguru, uwo yafataga yamuteraga ubwoba amusaba gusezera ku isi akamubwira ko agiye kumujyana ikuzimu.
Uyu mwambaro uteye nk’igisarubeti uyu musore yibishaga hasi naho umanuka ku maguru yashushanyijeho ibishushanyo bigaragaza amaguru y’umuntu wapfuye.Nkuko tubikesha ikinyamakuru Zimbnews, ngo abantu benshi yagiye ahura nabo bakizwaga n’amaguru yabaga afite indi kipe barikumwe nuko bakaza bagahita biba.
Kuri ubu uyu musore yafashwe na Polisi yo muri iki gihugu, ndetse asobanura n’uburyo yibaga abantu, yiyise umuzimu berekana n’iyi myambaro yakoreshaga agamije kwihindura.