in

Umuhungu wa Minisitiri w’Ingabo, Tuyizere Amani Olivier yatorotse igororero rya Nyarugenge yari amaze igihe afungiwemo

Tuyizere Amani Olivier, umuhungu wa Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Marizamunda Juvénal, aherutse gutoroka igororero rya Nyarugenge yari amaze igihe afungiwemo.

Umunyamakuru Manirakiza Théogene uherutse gufungurwa by’agateganyo yatangaje ko hashize iminsi itari myinshi uyu muhungu atorotse, aho yatorotse ibitaro bya Nyarugenge.

Uyu musore asanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga ndetse yari afungiwe ibyaha by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga. Ni we wigeze gutanga ubuhamya, asobanura uburyo yafashije CSP Kayumba Innocent wayoboraga iri gororero kwiba umugororwa w’umunyamahanga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 9.1.

Umuvugizi wa RCS, SP Rafiki Kabanguka Daniel, yatangarije uyu munyamakuru ko koko Amani yatorotse ubwo yari mu bitaro bya Nyarugenge, kandi ko hari abacungagereza bari gukurikiranwaho uburangare bwatumye abacika.

Mu gihe iperereza rikomeje, ahantu Amani aherereye ntabwo hazwi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mugeni
Mugeni
10 months ago

None se umuyobozi wiryo Gororero kuki adakirikiranwa kudapanga uburinzi buhagije kuri uwo mufungwa wa High Risk? Cyangwa yariye agafaranga kuwo muhungu ugatanga atitangitiye itama?

Ubwo ba rushati nibo bagiye kwishyura sha😪

Nyuma ya Brenda, haje undi mugore witwa Jose wemeza ko yaryamanye na Yago Pon Dat nta gakingirizo bikaza kumuviramo gutwita

Umusaza yagejeje ikibazo cye kwa Perezida wa Repubulika! Umubyeyi wa Ishimwe Innocent wavukijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich yamaze kugeza ikibazo cye i bukuru