Umuherwekazi Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platunmz arashinjwa kuba ubutunzi afite yarabukuye mu bikorwa by’umwijima no kudandaza amagara.
Ikinyamakuru Entebbenews.net cyatangaje ko umuherwekazi Zari Hassan ubutunzi bwe yabukuye mu bikorwa bya Sekibi kandi iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko uyu mugore utunze agatubutse andi mafaranga atunze yayakuye mu bikorwa by’uburaya.
Ubusanzwe Zari Hassan abantu bazi ko amafaranga atunze yayakuye mubucuruzi bwe bwamuhiriye ni mu gihe kandi hari abandi bantu bavuga uyu mugore ahantu yakuye ubutunzi afite uyu munsi ari ku mugabo we wapfuye.
Ivan Ssemwanga niwe abantu benshi bashyira mu majwi bavuga ko ari we Zari The Bossi Lady yakuyeho ifaranga afite ribonwa na buri wese kubera ko uyu mugabo yari umuherwe.
Zari Hassan yahakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko ibyo atunze byose yabikuye mu gukora mu gukora cyane atigize ajya mu bikorwa bibi nk’uko byamuvugwagaho .