in

Arazisambanya zikava amaraso! Nyanza umusore uryoherwa no gusambanya ihene akomeje kubangamira abaturage kubera ubusambanyi bwe (inkuru irambuye)

Arazisambanya zikava amaraso! Nyanza umusore uryoherwa no gusambanya ihene akomeje arenda gusambanya ihene zo mu karere kose.

Mu Karere ka Nyanza hamenyekanye inkuru y’umusore ukomeje kubangamira abaturage abasambanyiriza amahene.

Uwitwa Berania Mukarusagara yavuze ko umunsi umwe yabonye uyu musore yakuyemo ikabutura amusambanyiriza ihene aramwiyama ayivaho, ariko bukeye bwaho abona ihene yazanye amaraso ku buryo byabaye ngombwa ko ayorora igihe gito akayigurisha. Undi witwa Iradukunda yagize ati “namubonye mu gihuru ari gusambanya ihene mbibwira na mugenzi wanjye twarikumwe nti dore bajyaga bavuga ko asambanya ihene none nanjye ndabyiboneye.”

Uwitwa Ndagijimana Damien ukora akazi k’ubu motari nawe avuga ko hari ibyo yabonye kuri uwo musore mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho amaze kugeza umugenzi aho amugeza yasanze abakobwa ahantu abona n’uwo musore yiruka, mu gihe ababaza ibibaye bamubwira ko yari ari gusambanya ihene, koko yirebeye abona ku nda y’amaganga hariho amaraso, yemera ibyo yabwiwe ko uwo musore asanzwe abikora.

Abaturage bakomeje bavuga ko impamvu ishobora gutuma uwo musore akunda gusambanya ihene ari uko anywa ibiyobyabwenge. Umwe uvuga ko yahurujwe uwo musore ari kumusambanyiriza ihene, avuga ko yagiye gutanga ikirego kwa Mutekano, amwohereza kwa mutwarasibo, abaturage bamubwira ko uko gusambanya amahene uwo musore abizwiho ahita afata icyemezo cyo kubivamo ubu yoroye ihene avuga ko nigira ikibazo azajya ayigurisha.

Ndacyayisenga Dynamo umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, yabwiye Umuseke ko gusambanya amatungo ari uburwayi bwo mu mutwe. Yagize ati “igikorwa cyo gusambanya inyamaswa ni imyitwarire mibi ikomoka ku burwayi bwo mu mutwe, kuburyo bishobora kuba rimwe cyangwa kenshi.”

Yakomeje avuga ko buriya burwayi iyo bukurikiranwe na muganga bukira, avuga ko hifashishwa uburyo bwo guhindura intekerezo ze no kuzishyira ku murongo cyane ko ibiba bimubaho bituruka mu ntekerezo ze. Si ubwa mbere muri aka karere humvikanye umuntu usambanye ihene, kuko mu murenge wa Masoro higeze kumvikana umuntu uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wasambanyaga ihene.

Ivomo : Umuseke

 

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports irabanza mu kibuga hatagize igihinduka ishobora kuza kunyagira Gasogi United KNC akifata ku munwa

Umuherwekazi Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platunmz arashinjwa kuba ubutunzi afite yarabukuye mu bikorwa by’umwijima no kudandaza amagara