in

Umuherwe yaciye ibintu ubwo yakodeshaga icyapa kinini mu mujyi ,yandikamo amagambo asaba umukunzi we kumubera umugore(AMAFOTO)

Umuherwe ukomeye muri Zambia yakoze agashya,ubwo yemeraga gukodesha icyapa kinini cyo mu mujyi ,kimwe bita “bosebabireba”maze yandikaho amagambo asaba umukunzi we ko yakwemera kumubera umugore.

Uyu muherwe witwa Thabo utunze akayabo,yabaye umuntu wa mbere ukoresheje iki cyapa gikoresha ikoranabuhanga asaba umukunzi we Elizabeth ko yazamubera umugore.

Iki cyapa cyagendaga gihinduranya amafoto y’aba bombi kigasoza hiyanditsemo amagambo agira ati “Will you marry me”?.

Uyu mukobwa yaje kugera kuri iki cyapa nawe yihera ijisho kugeza ubwo uyu mukunzi we yahamusanze amwambika impeta nyuma yo kumwemerera kuzamubera umugore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu benshi baguye mu kantu babonye ifoto ya Papa Sava yasezeranye na Mama Sava.

Miss Mutesi Jolly yavuze ku mubyeyi we kuri uyu munsi wahariwe Abamama.