in

NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Umuherwe KNC nyiri Gasogi Utd yatangaje ibyo yifuza gukorerwa igihe azaba yitabye Imana/Reba Video

Umuherwe Kakoza Nkuriza Charles Imfurayiwacu umenyerewe ku kazina ka KNC, uyu akaba ari nyiri Radio na Televiziyo TV1 na nyiri kipe ya Gasogi United iri mu kiciro cya mbere cya Shampiona y’u Rwanda, yatangaje ibyo yifuza ko yakorerwa igihe yaba yitabye Imana harimo no kuba hakinwa imikono ihuza amakipe akomeye hano mu Rwanda nka APR, Rayon Sports, Mukura na Kiyovu Sports.

Mu mashusho yafashwe mu kiganiro kitwa ‘Rirarashe’ kinyura kuri Radio 1, KNC uzwiho gutebya yagize ati “ngewe ndamutse uyu munsi mpfuye, sinkeneye ko hari umuntu wajya kundirira, hakenewe gukorwa igitaramo hano kuri Radio na Televiziyo, kandi imva yange yaterurwa n’abakene, abaziko nabagiriye akamaro..”

KNC kandi yanatangajeko mbere yuko bakura ikiriyo hagomba kuba match (umukino) ikomeye ihuza amakipe akomeye hano mu Rwanda. Yagize ati “mbere yuko bakura ikiriyo, hagomba gukinwa match ya Rayon Sports, Gasogi, APR, Kiyovu na Mukura”

Reba Amashusho hano hasi urebe ibyo yatangaje byose

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto 10 agaragaza imiterere n’ikimero bya Fofo wo muri Papa Sava wasajije abasore benshi kuri instagram

Andi mafoto agaragaza Rihanna atwite yashyizwe hanze