Ikigo cy’Umunyemari w’Umunyamerika, Elon Musk, kiri gukora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga ryashyirwa mu bwonko bw’umuntu akabasha gukoresha mudasobwa cyangwa telefoni atabikozeho,Neuralink, cyerekanye amashusho y’inkende yakinnye umukino w’amashusho hakoreshejwe utwuma twayishyizwe mu bwonko.
Sky News yatangaje ko iyo nkende yabashije kubikora nyuma y’ibyumweru bitandatu utwo twuma tuyishyizwe mu bice byose by’ubwonko, ikina umukino kuri mudasobwa irimo kunywa umutobe w’umuneke yari yashyiriwe hafi aho.
Uko utwo twuma dukora, icyo ubwonko butekereje duhita tugikora kuri mudasobwa kuko biba byahujwe ariko mu buryo bw’inziramugozi (wireless).
Ni duto cyane ku buryo tugereranywa na kimwe cya cumi cy’ubwoya, ariko tukabasha kugenzura utunyangingo tw’ubwonko dusaga 1000.
Neuralink ivuga ko ifite intego y’uko iryo koranabuhanga ryakoreshwa ku bantu.
Yagize iti “Intego yacu ni ugutuma umuntu wagagaye abasha gukoresha mudasobwa cyangwa telefoni, bigizwemo uruhare n’ubwonko gusa.”
Icyo kigo kandi giheruka gutangaza ko cyashyize utwuma nk’utwo tujya kungana n’igiceri mu bwonko bw’ingurube ebyiri, byose bigendanye n’iyo nyigo.
Avuga kuri iyo nkende yakinaga umukino w’amashusho, Musk yagize ati “Ntiwabasha kubona aho utwo twuma twashyizwe kandi ni inkende yishimye”.
Neuralink yemeza ko ubu bushakashatsi nibugenda neza buzanafasha kuzana igisubizo ku ndwara z’ubwonko cyangwa izindi zatuma ingingo zidakora neza nko kutumva, kwibagirwa n’izindi.
Ku rundi ruhande, hari n’ibitekerezo Musk afite muri uwo mushinga abashakashatsi bataremeza ko bishoboka, birimo nko guhindura imikorere y’umubiri mu gihe umuntu yaba yapfuye.
Ati “Rero niba ugiye gupfa uko umeze bishobora guhindurwa mu bundi buryo cyangwa ukagirwa Robot. Ushobora guhitamo niba ushaka kuba Robot,umuntu cyangwa ikindi kintu.”