in

Umuherwe Elon Musk wa Twitter akibona ukuntu urubuga rushya rwa Threads rutangiye kumutwara abafana yiyemeje kururimbura mu bwenge

Umuherwe Elon Musk wa Twitter akibona ukuntu urubuga rushya rwa Threads rutangiye kumutwara abafana yiyemeje kururimbura mu bwenge.

Urubuga rwa Twitter ruyobowe n’umunyemari Elon Musk ruvuga ko rugiye gutanga ikirego, rurega ikigo Meta cya Mark Zuckerberg kibumbatiye imbuga nyinshi zirimona Facebook.

Musk avuga ko Zuckerberg yagiye agaha akazi abahoze bakorera Twitter maze bakamufasha gukora urubuga rushya rumeze neza neza nka Twitter rwiswe ‘Threads’.

Uru ni urubuga rwashyizwe hanze kuwa gatatu w’iki cyumweru ndetse ubu rukaba rumaze kwigarurira imitima y’abarenga miliyoni 30 mu minsi ibiri gusa.

Ubuyobozi bwa Twitter buvuga ko Meta ya Zuckerberg yirengagije nkana amategeko maze igakoresha amabanga ndetse n’ubwenge bw’undi muntu itabyemerewe.

Byitezwe ko Twitter igomba kujyana Meta mu nkiko nkuko byatangajwe n’umunyamategeko wayo Alex Spiro kuri uyu wa kane.

Twitter bakomeza bavuga ko bagiye guhaguruka bakarwanira uburenganzira bw’ibihangano byabo.

Abo kuri Twitter barasaba Meta ko yahagarika gukoresha gahunda za Twitter z’ubucuruzi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Icyumweru kimwe tumaranye uri kunyaka amafaranga? Wowe se ko wambonye ugashaka kunjya hejuru” Amajwi y’umukobwa washatse gukura umusore ariko akamubera ibamba yasetsa n’uvuye guta nyina(umva amajwi) https://wp.me/p7ovfz-YmC

Ubushyuhe buzatwivugana: Mu minsi itatu ishize ubushye bwari bwivuganye abatuye Isi