Ubundi abahanzi ndetse n’abandi bantu bagiye bakomeye bazwiho kuba ari abantu bakunda gukora ibintu bituma baba beza ndetse bagira isura idasanzwe.
Uyu muhanzikazi we ntabwo ariko yabigenje ahubwo yagerageje gukora ibidasanzwe gusa abantu ntibabyakiriye neza ndetse batangira kumwibasira.
Uyu muhanzikazi yitwa Tracey Boakey akaba akomoka mu gihigu cya Ghana ndetse akaba umwe mu bakire bakomeye ndetse batunze amafaranaga menshi muri icyi gihugu dore ko afite ibikorwa byinshi bimwinjiriza amafaranga.
Byamenyekanye nyuma y’uko hagiye hanze amashusho y’umugore wabwiraga abantu bose ukuri kuri Tracey Boakey ko atajya yoga iyo agiye ku rubyiniro gutaramira abafana.
Usibye kuba ari umuririmbyi ni n’umukinnyi wa Filime dore ko afite na Sitidiyo izitunganya mu gihugu cya Ghana yitwa Shakira Movie Production ndetse akaba anafite amaduka acuruza imyenda mu gihugu cya Turukiya.