Zuchu uri mubahagaze muri Tanzania, ari mu buribwe budasanzwe nyuma yo gukora impanuka ikomeye agiye kujya mu gihugu cya Nigeria.
Zuchu abinyujije ku rukutwa rwe rwa Instagram yatangaje ko ari ari kwa muganga aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma y’impanuka yakoze. Aho amashusho yasohoye agaragaza abaganga bari gupfuka igisebe yagize ku ivi. Ariko ntavuga aho iyi mpanuka yabereye.
Zuchu yakoze impanuka mbere y’amasaha macye ngo ataramire muri Nigeria. Yavuze ko ari mu rujijo ku cyemezo cyo gusubika iki gitaramo cyangwa niba yihangana agataramira abafana be.
Yavuze ko umujyanama we Dorice Mziray ari kumwinginga kugira ngo basubike iki gitaramo ‘kugira ngo babanze bite ku buzima bwe’. Uyu mukobwa yasabye abafana be kumusengera, avuga ko n’ubwo ari mu bubabare aza kugerageza akajya gutaramira abakunzi be.
https://twitter.com/officialzuchu/status/1528417838901317632?t=hp7rx1ebMCZxM69FtMROjw&s=19