in ,

Umuhanzikazi Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko(Inkuru irambuye)

Miss Jojo

Umuhanzi Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017.

JPEG - 78.3 kb
Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Saleh

Miss Jojo ubusanzwe witwa Uwineza Josiane yasezeranye n’umusore bamaze igihe bakundana mu buryo bw’ibanga. Basezeraniye mu mujyi wa Kigali.

Miss Jojo asezeranye n’uwo musore nyuma yo gutandukana na Munyampundu Saleh, byavugwaga ko bazabana kuko yari yaranahinduye idini akaba Umusilamukazi.

Bombi batandukanye muri 2011 ariko ntihatangazwa icyatumye batandukana.

Miss JoJo wavutse mu mwaka wa 1983, yatangiye kumenyekana mu muziki mu mwaka wa 2006, ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake zirimo ‘Mbwira’, ‘Ndi nde’ “Beretirida” n’izindi.

Mu mwaka wa 2007 nibwo Miss Jojo yabaye Umusilamu ndetse ahita ahindura amazina yitwa Iman Uwineza.

Mu mwaka wakurikiyeho yahawe igihembo nk’umuhanzi mwiza w’umunyarwandakazi mu bihembo bya Pearl of Africa mu marushanwa yabereye mu gihungu cya Uganda.

JPEG - 186.7 kb
Miss Jojo ari kumwe n’uwo yihebeye

Muri 2012 yatangaje ko abaye ahagaritse muzika by’agateganyo kuko hari ibikorwa yari agiyemo by’ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam, byamusabaga kutabivanga no gukora muzika.

Nyuma y’imyaka ibiri, muri 2014 nibwo yongeye kugaragara mu ruhando rwa muzika ubwo yaririmbaga indirimbo ’’Ibishyimbo’’ afatanije n’abahanzi barimo Riderman, Urban Boys, na Tom Close.

 

Source: Kigali today

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Amakipe y’ibigugu yongeye guhura mu mikino ya UEFA CHAMPIONS LEAGUE 1/4

Dore amafoto agaragaza ubwiza n’uburanga bihebuje by’umukunzi wa Nshuti Savio, Rutahizamu wa Rayon sport

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO