Nshuti Savio ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amagura b’abahanga u Rwanda rufite muri iki gihe. Uyu musore ukiri muto ukinira ikipe ya Rayon Sport akaba mu minsi yashize yareretse abafana be umukobwa bakundana.
Nshuti Savio akaba yarerekanye umukunzi we abinyujije ku rubuga rwa Instagram aho yashyizeho ifoto yabo bombi iherekejwe n’imitima 3 nyuma umukobwa akaba yarashyize kuri account ifoto ya Savio maze yongeraho amagambo agira ati :”Niba hari igikorwa kizima nakoze mu buzima bwanjye ni kukwegurira umutima wanjye.”
Umukunzi wa Nshuti Savio yitwa Umutesi Tracy reba amwe mu mafoto ye:
Aho Tracy yari yambaye Jersey ya Rayon Sport ari nayo Savio akinira