in

Umuhanzikazi Beyoncé yatangaje indyo yafashe kugira ngo agabanuke ibiro gusa abahanga mu mirire basanze iyo ndyo imeze nk’uburozi 

Umuhanzikazi Beyoncé yatangaje indyo yafashe kugira ngo agabanuke ibiro gusa abahanga mu mirire basanze iyo ndyo imeze nk’uburozi.

Nyuma yo kubyara impanga ze, Beyonce yahisemo gukurikiza gahunda y’imirire yatumye atakaza ibiro 20, nyuma yo gupima ibiro birenga 100.

Iyo ndyo ya Beyonce, ishingiye kuri gahunda yo kurya ibikomoka ku bimera byose mu minsi 22, hamwe n’ibindi biryo bitandukanye bikomoka ku mboga.

Beyonce yashyize aya makuru ahagaragara agira ati: “Kugira ngo ngere ku ntego yanjye, ndimo kugendera kure ikitwa umugati, nta karbasi, nta sukari, nta mata, nta nyama, nta mafi, nta nzoga, kandi nshonje!”

Hagati aho, inzobere mu by’imirire, Daniel O’Shaughnessy, yatangarije elnacional.cat ko iyi ndyo ishobora guteza akaga kubera ko ituzuye.  Avuga ko ituzuye, kuko ngo itanga karori 1400 ku mubiri w’uyifata, igipimo gito ugeranyije na kirori imibiri y’abantu benshi iba ikeneye.

Abahanga mu byimirire baburiye bamwe mu bifuza gukoresha ubu buryo bwa Beyoncé ahubwo bakagana abaganga.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibiza bimaze kwisasira abarenga 55 mu Ntara imwe yo mu Rwanda (AMAFOTO)

Update: Ibyumweru 2 birashize abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro i Huye