in

Umuhanzi yiguriye isanduku azahambwamo,anatangaza ko afite amatsiko y’umunsi azapfiraho.

Uyu muhanzi watunguye abantu cyane muri Kenya yitwa Philip Ptaroba Okoyo asanzwe azwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Japesa” uyu rero yaguze isanduku bazamuhambamo yapfuye ndetse arenzaho n’amagambo avuga atariwe uzarota apfuye kuko abifitiye amatsiko.

Uyu k’urubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto yifotoreje iruhande rwiyo sanduku yiguriye maze yandikaho ko yayiguze mu rwego rwo korohereza abafana be n’umuryango we mu gihe azaba yapfuye batazagorwa no kugura isanduku yo kumuhambamo. Yagize ati: “niguriye isanduku yanjye, mu gihe napfa bitunguranye mutazigera mugorwa no kugura isanduku yo kumpambamo”

Nyuma yo kwandika ibi abafana be bamwibasiye bamwe bamubwira ko amagambo ye akakaye ndetse yakuye bamwe imitima, mu gihe abandi bamucyuriye bamubwira ko isanduku atari ikintu gihenze kuburyo yazabagora kuyigura umunsi yapfuye.

Icyakora uko biri kose uyu musore yatangaje benshi basigara bibaza ukuntu umuntu muzima yicara ategura umunsi azashyingurirwaho, aho gutegura ubuzima bwe buri imbere

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa bwato buhenze cyane bwa Sheebah karungi bwarohamye burashya.

Kibonko yafashe Papa Sava asambana|Umva udukoryo twabo dusekeje.