Umuhanzi Uworizagwira Phorolien wamenyeka ku izina rya Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki yasobanuye ko kuririmba biramutse byanze yasubira gukora ikiyede.
Ibyo yabitangarije kuri kimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda Yampano yabajishe ko ibya aririmba mu ndirimbo Uworizagwira haraho bihuriye n’ubuzima bwe bwite yasobanuye ko arimpamo yaririmbaga ubuzima bwe yaciyemo mbere yuko atangira kuririmba.
Yampano ati:<mbere yuko mpura na nabandeberera inyungu mu muziki nabanje gukora ikiyede kuko management yanjye nahuye nayo ndi kugikora rero bwanze nasubira mu kiyede aho gusabiriza kandi mfite amaboko ubusa>.
Uyu umuhanzi yakomeje asobanura ko ibyo ararimba mu ndirimbo Uworizagwira bihuye n’ubuzima bwe bwite ko arimpamo yiririmbagaho Yampano ati:<ibyo ndirimba mu mu ndirimbo Uworizagwira bihuye n’ubuzima bwanjye ku mpuzandengo ya 99% >.aho niho Yampano yakomeje asobanura ko ibyo aririmba muri iyo ndirimbo aribyo yabanje gucamo niho yagarutse kumugambo yaririmbyemo ati:<nayisemo gukatira izo ndege ari yasobanuraga ko yavugaga abakobwa ngo ariko abantu abantu bamubwira ko atazagafata atanywa itabi ati:<imihanda ya biryogo ingira indembe icyo ucyuricyo none si ryo geno rwawe>. Uyu muhanzi yakomeje asobanura neza amagambo yose aririmba muri iyi ndirimbo Uworizagwira.
Yampano abajijwe igihe yakoze ikiyede yavuze ko ikiyede yagikoze igihe kingana n’umwaka,uyu muhanzi kandi aherutse gushyira hanze indirmbo yise<Uwo muntu> nayo yakomeje asobanura imva n’imvayo yayo Yampano yasobanuye ko aho yakuye inganzo yiyo ndirimbo ari k’umuntu bari bimvikanye ko bagiye gufatanya agakora umuziki ariko akamusaba kuzana 50% Kandi Yampano ntayo afite ariko igihe maze kubona management nagiye gusaba wa muntu indirimbo kumi n’ebyiri nari narakoze mu gihe cy’umwaka dufatanyije ngo management yanjye izimugurire nzihereho arabyanga ahitamo kuzisiba ibyo rero byampaye inganzo kuko uwo muntu niwe wari waramfashe akaboko anzana mu muziko.