in

Umuhanzi w’umutinganyi yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye ku rubyiniro.

Umuririmbyi w’Umunyamerika Montero Lamar Hill umaze kumenyekana nka Lil Nas X yateranye amagambo n’umwe mu bamunenze kuba yarasomanye n’umusore mugenzi we ku rubyiniro rwa BET Awards.

Uyu musore w’imyaka 22 yasomanye n’umwe mu babyinnyi be bahuje igitsina ubwo yari ari ku rubyiniro rwa BET Awards, ibihembo byatanzwe ku Cyumweru, tariki 27 Kamena 2021, aho yaririmbye indirimbo ye yitwa MONTERO (Call Me By Your Name).

Umwe mu bakoresha Twitter utishimiye uko uyu musore ufite inkomoko muri Afurika yitwaye, yanditse ati “Ntugakoresha umuco wa Afurika ku mwanda nk’uyu. Jya wubaha abakurambere.”

Lil Nas X na we yahise amusubiza atazuyaje amubwira ko abantu benshi bakunze kwigira nk’aho abaryamana bahuje ibitsina muri Afurika batahaba kandi atari ko biri.

Ati “Mwese mukunda kwigira nkaho kuryamana abantu bahuje ibitsina bitabaho mu muco wa Afurika.”

Uyu muhanzi yashyigikiwe n’abandi batandukanye barimo na P. Diddy wamushimiye kuba yashize ubwoba agasomana n’umusore mugenzi we muri ibi birori.

Lil Nas X yagiye mu birori bya BET n’ubundi yambaye ikanzu ndende bitangaza benshi bavugaga ko yakabaye yambarwa n’igitsinagore gusa.
Mu minsi ishize nabwo Lil Nas X yavugishije benshi kubera inkweto ziswe Satani zikoze mu maraso y’umuntu yagize uruhare mu ikorwa ryazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yakoreye agashya umugabo we ubwo bari bajyanye kureba umukino wa #EURO2020  birangira baserereye| Umva uko byagenze

Abarimu batuye kure y’imiryango yabo bahawe igisubizo cy’uburyo bazajya mu biruhuko.