in

Umugore yakoreye agashya umugabo we ubwo bari bajyanye kureba umukino wa #EURO2020  birangira baserereye| Umva uko byagenze

Ku munsi w’ejo ubwo habaga umukino wahuje ikipe y’igihugu y’Ubwongereza n’ikipe y’igihugu y’Ubudage habaye agashya gakomeye muri stade Wembley aho umukino wabereye. Ibyabaye ntabindi ni uko umugabo n’umugore bakomoka mu gihugu cy’Ubudage bageze muri stade bafana ikipe imwe ariyo y’Ubudage nyuma umugore aza guhindura atangira gufana Ubwongereza.

Nyuma y’intsinzi y’Ubwongereza ku bitego 2 ku busa bw’Ubudage, Umugabo yahise yerekana ikirango cyanditseho ngo « THIS COULD END IN DIVORCE! » bishatse kuvuga ngo « IBI BISHOBORA KURANGIRIRA MURI GATANYA ». Ni nyuma yuko umugore we yararimo kumwishima hejuru nyuma yuko ikipe afana yari imaze gutsindwa ndetse inatashye.

Nyamara nubwo Umugabo yerekanye aya magambo, amakuru atugeraho ngo nuko we n’umugore we nyuma baje kwiyunga ndetse banatahana amahoro nkuko bari bazanye muri stade.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu abakundana bakwiye kwirinda niba bashaka ko urukundo rwabo rubaryohera.

Umuhanzi w’umutinganyi yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye ku rubyiniro.