in

Abarimu batuye kure y’imiryango yabo bahawe igisubizo cy’uburyo bazajya mu biruhuko.

Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kamena 2021 nibwo Guverinoma y’u Rwanda  yavuguruye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo no gufunga amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.

Nyuma y’ibi byemezo, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri biga baba mu bigo batarimo abazakora ibizamini bya Leta, bazafashwa gutaha guhera tariki ya 1 kugeza tariki ya 4 Nyakanga.

Umwarimu yabajije Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine niba hari gahunda yo kubafasha gutaha nk’abakorera kure y’ingo z’iwabo, muri iki gihe ingendo zambukiranya uturere zitemewe.

Dr Uwamariya yamusubije ko abarimu bamenyesha inzego zishinzwe uburezi mu mirenge bakoreramo zikabibafashamo. Yagize ati: “Mumenyeshe inzego zishinzwe uburezi mu Murenge mukoreramo, hashyirweho uburyo buzabafasha kugera mu mirwango yanyu.”

Icyemezo cyo gufunga amashuri cyafashwe mu gihe mu gihugu hakomeje kugaragara umubare munini w’abandura icyorezo cya Covid-19. Haragaragara kandi ubwiyongere bw’abo cyica n’abarembejwe nacyo.

Muri rusange, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 38,198 banduye Covid-19 barimo 10,495 bakirwaye na 431 bapfuye. Abanduye babonetse kuri uyu wa 29 Kamena ni 814, abapfuye ni 4, abarembye ni 36, mu gihe nta wakize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi w’umutinganyi yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye ku rubyiniro.

Bimwe mu bintu abasore b’iki gihe basigaye bibeshya ko abakobwa bakunda nyamara ataribyo